Mu gihe abikorera bakomeje gutera Intambwe igaragara mu gushyigikira Ireme ry’Uburezi mu Rwanda bashinga Amashuri yakira abana mu bice bitandukanye by’Igihugu, La Pepinière Ishuri ribanza ryo mu Karere ka Gasabo, ryafashe iya mbere mu kurerera abatuye mu bice bya Kabuga, ku uburyo bitewe n’Imikorere myiza isanzwe ibaranga, Leta yabubakiye Ibyumba by’Amashuri, inaboherereza Abanyeshuri.
Ni Ikigo cy’Amashuri giherereye mu Karere Ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga ya 1 gikomeje kuba Indashyigikirwa, bitewe ahanini no kuba kirangwa n’Indagaciro za Gikristo, ari nabyo bituma abahiga barangwa no kugira Ikinyabupfura, bakiga neza, bakanatsinda amasomo yose, ku buryo mu myaka ibiri y’amashuri ishize ababasoje umwaka wa gatandatu batsinze bose 100%.
Umuyobozi wa La Pepinière Madame Muteteri Julliet, avuga ko ikigo ahagarariye cyashinzwe muri 2005 gifite Intego yo gutanga Uburezi bwiza kuri bose cyane, cyane cyane abo mu miryango iciriritse bo mugace Ishuri riherereyemo, baza kubona Ubuzima gatozi muri 2010.
Avuga ko izo ntego zo kurerera Igihugu zakomeje gukura, kugeza ubwo Leta ishimye ibyo bakora ibubakira Ibyumba by’Amashuri 12 byaje byunganira ibyo bafite, hagamijwe ahanini kugabanya Ubucucike bwarangwaga mu mashuri yandi begeranye, bakaba na none hari hagamijwe kwakira abana bambukiranya Umuhanda kugira ngo bagume mu gice cyo hepfo Ishuri ryabo riherereyemo, hirindwa Impanuka.
Agira ati “ Iri ni Ishuri ryo mu gihe kigezweho rigisha neza kandi rigendera ku Ndagagaciro za Gikristo.
Ni Ishuri rimaze imyaka igera kuri 21 rirerera u Rwanda, Umusaruro nawo umaze kugerwaho ukaba ushimwa na bose. Ibyo bikaba byaratumye Leta itwubakira Ibyumba by’Amashuri 12 byiyongera ku byacu, hagamijwe kugabanya Ubucucike bwo mu mashuri twegeranye, by’Umwihariko hagamijwe no kubuza abana kwambuka Umuhanda ngo badahura n’Impanuka.”
Avuga ko n’Ubwo Ikigo cyabo kigenga, kikaba gifite abana basaga 220 mu mashuri y’Inshuke “Nursury na 499 mu mashuri abanza “Primary”, bafite n’abana bagera ku 188 barihirwa na Leta kandi ngo iyo gahunda bafatanyije iragenda neza, ku uburyo udashobora kuba watandukanya abiga birihira n’abarihirirwa na Leta, cyane ko bose ari abahanga kimwe batsinda amasomo nta nkomyi.
Ku bigendanye na Serivise batanga by’umwihariko mu gihe cyo kwakira abana n’ababyeyi baza babagana nko mu itangira ry’Amashuri, Madame Muteteli, avuga ko baba bafite Ikipe y’Abarezi bakira neza ababyeyi n’abo bana, Ubuyobozi nabwo bukaba hafi kugira ngo bahabwe amabwiriza n’Ibikenerwa byose ngo abana batangire neza umwaka w’Amashuri uko bikwiriye.
Mu kwakira abanyshuri, hakirwa abana bose ntawe usubijwe inyuma, haba bo mu byiciro biciriritse n’Iby’abakomeye, hakiyongereyeho abarirhirwa na Leta maze bose bagahabwa Uburere bwiza n’abarimu b’abahanga b’Inararibonye, batoranywa bamaze gutsinda Ibizamini bitegurwa n’Ubuybozi bw’Ishuri nk’uko bishimingirwa na Madame muteteri.
Ku urundi ruhande, avuga ko Ibanga bakoresha kugira ngo bagire abana b’Abahanga ari nta rindi bitari ukubitaho neza, Kubakurikirana buri munsi, Kubaha Amafunguro ahagije, Kubatoza ikinyabupfura n’imico myiza, Kubafasha kumenya ijambo ry’Imana no guhabwa imyitozo myinshi kuri buri masomo yose biga.
Ni muri urwo rwego yishimira kandi Intera bakomeje gutera yo gutsindisha abana benshi, ari nabyo bituma ababyeyi benshi bahatanira kuzana abana kwiga muri la Pepinière, ku uburyo mu gihe kitangira ry’amaashuri, abagenda Biguruntege, bo basanga imyanya yabashiranye.
Ku bigendanye no gutoza Abana kuba Abakristo b’ukuri, no gukomeza kurangwa n’Imico myiza, buri kwezi abanyeshuri bose bifatanya n’Ubuyobozi bw’Ishuri mu masengesho yihariye mu Urusengero rw’ “Itorero rihagarariye Ishuri, bakaboneraho Umwanya wo kurushaho gusenga no gusabana n’Imana.
Ikindi na none kivugwa, ni uko abana bose, baba abirihira n’abarihirwa na Leta bose bafatira amafunguro hamwe, bakarya neza ndetse bakanasigaza.
Ku birebana n’Ingorane ikigo cyaba gihura nazo, Umuyobozi avuga ko muri rusange ntazo, cyane ko kuba bakorana na Leta, byabongereye amahirwe n’Ingufu, ku buryo iyo hari Akabazo kavutse biyambaza bidatinze Ubuyobozi bw’Umurenge cyangwa se Akarere bigakemuka vuba.
Ashimira cyane Ababyeyi bahisemo kurerera muri La Pepinière ku Ubw’ubufatanye bwiza bukomeje kubaranga, cyane ko iyo bahamagawe nko mu nama baza bose, bityo abasaba gukangurira n’abandi bifuza kurera kuri icyo kigo kuza ari benshi, kugira ngo abana babo nabo, bajye bapfundurirwa ku gaseke ku ubwenge n’ubuhanga buranga abana bahiga, cyane ko biga bagatsinda 100% bagera no mu mashuri yisumbuye, bagakomeza kuza mu myanya ya mbere.
Umwe mu barezi barera muri La Pepinière, akaba n’Umuyobozi w’Amasomo Ndacyayisenga J. Baptista, avuga ko ibanga bakoresha nk’Abarezi kugira ngo batsindishe abana bose, birimo no gufata umwana nk’uwawe umutega matwi buri gihe, kumufasha gusubiramo amasomo, akanahabwa n’Imyitozo ihoraho.
Agira ati “iki ni kigo kirangwa no kugira abana b’abahanga mu myaka yose. Ibanga nta rindi ni ukubitaho, buri mwana tukamenya icyo akeneye, bagahabwa imyitozo myinshi kandi bagatozwa gukorera hamwe.
Byongeye kandi dugasaba n’ababyeyi gukurikirana abana igihe bageze mu rugo, babarinda za Televisio n’amatelefoni abajyana ku mbuga Nkoranyambaga zibashuka, zikabarangaza zibabuza gusubiramo ibyo bize.”
Avuga ko bazakomezanya Ishyaka ryo kwigisha abana babo neza. Bityo kimwe n’Umuyobozi we, asaba ababyeyi kujya bazana abana kwiga muri La Pepinière ari benshi, byanashoboka bakazira igihe cyangombwa kugira ngo imyanya itaashirana bakajya kugongwa na bwa bucucike Leta yarwanyije, ubwo yongereraga ubushobozi ikigo cyabo bakubakirwa ibyumba 12 byiyongera ku bindi byinshi bafite.
Ishuri rya La Papinière, ni rimwe mu mashuri ryigenga rikomeje kurangwa no kugira abanyeshuri b’abahanga batsinda Amasomo yose 100%, bitewe ahanini no kugira Abarimu b’abahanga b’Inararibonye mubyo bigisha.
Ni Ikigo kirangwa n’Indangagaciro za Gikristo, kikanagira Ubuyobozi bwita ku bo bashinzwe, ibitagenda bakagisha inama Ababyeyi n’Ubuyobozi bwite bwa Leta cyane cyane abashinzwe Uburezi.
Ni Ishuri ryashinzwe muri 2005 riherereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo muri Kabuga ya 1.
Intego yaryo ni UBUREZI BWIZA KURI BOSE.









